Saturday, April 12, 2008

Peru yagukanye intsinzi muri Miss Tourism International 2008

Miss Peru yagukanye intsinzi muri Miss Tourism Queen International 2008.Yitwa Silvia Cornejo.
Miss Jamilla(Tanzania) na Miss Carine(Rwanda) bari mwirushanwa.

Aho aba miss barimo kwiyerekana kuri stage.
Uwabaye uwa kabili ni Miss China,Tong He na Miss Canada Sahar Biniaz,aba uwa gatatu;Miss Montenegro,Dasa zivkovic,aba uwa kane;uwabaye uwa gatanu ni Miss Japan,Akemi Fukumura.
Icyo nifuza kuvuga kuri iyi Miss Tourism International nuko nishimye kubona n'uRwanda rwari ruhagarariwe. Gusa icyo ndifuza kubona uRwanda ruhagararirwa muri Miss World. Ubwo ababishinzwe nibagerageze babihe umugisha maze dutangire gutegura Miss Rwanda. Ubushake burahari cyane. Ndashimira Miss wacyu Carine ukomeje guhagarira neza Urwanda neza. Keep it up Cute.
Miss Tourism International yabereye Muri Chine, mu mujyi witwa Zhenghou,mu ntara ya Henan,mu majyepfo ya Chine kandi mu birometero 680 uvuye Beijing mu murwa mukuru wa Chine.

No comments: